Putin yaburiye Ukraine n'Abanyaburayi bayishyigikiye, ababwira ko aribwo intambara igiye gutangira

Wpfreeware Views:62 July 09, 2022 AMAKURU
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko abari kwanga ibyifuzo by'uBurusiya, uko iminsi igenda ishira bizabagora kugirana na bwo imishyikirano. Ibi Putin yabivugiye mu ijambo yagejeje ku banyagihugu kuri uyu wa kane tariki 7 Nyakanga. Muri iri jambo Putin yagize ati “Uyu munsi turi kumva ko bashaka kuduca intege ku rugamba. Wavuga iki, bareke bagerageze. Tumaze igihe tubyumva ko Abanyaburayi bashaka kuturwanya muri Ukraine. Aya ni amakuba ku baturage ba Ukraine ariko ndabona ibintu ari ho bigana. Putin yavuze ko imiryango y'ibiganiro igifunguye ariko atanga umuburo ku bakomeje gushyigikira Ukraine, intambara isa n'aho itaratangira. Ingabo z'u Burusiya zimaze kujagajaga ibice byinshi by'amajyaruguru, amajyepfo n'uburasirazuba muri Ukraine. Iyi ntambara ni yo mbi ibereye ku butaka bw'u Burayi muri ibi bihe bya vuba. U Burusiya bwakunze guhakana ko butagaba ibitero ku basivile muri iyi ntambara ariko ibigaragazwa n'amashusho ku rugamba byerekana ibinyuranye n'ibivugwa. Putin yavuze ko ibihano byafatiwe igihugu cye byari bigamije guca intege Abarusiya nk'uko Ibiro Ntaramakuru b'Abongereza by'abitangaje, aburira ibihugu byiyemeje gutera inkunga Ukraine.

IZINDI NKURU