Meteo Rwanda, yatangaje ko mu bice byinshi by�igihugu hagiye kugwa imvura.

Wpfreeware Views:146 July 29, 2022 AMAKURU
Turi mu kwezi kwa Nyakanga izuba ntiryari ryoroshye,ariko nubwo bimeze gutyo ikigo gishinzwe ubumenyi bw�ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu bice byinshi by�igihugu hagiye kugwa imvura. Mu butumwa iki kigo cyatangaje, kivuga ko hateganyijwe imvura hagati y�italiki ya 29 Nyakanga na taliki ya 1 Kanama 2022. Kivuga ko izaturuka ku buhehere bw�umwuka uturuka mu ishyamba rya Congo, buzagera mu Rwanda. Ibyo bikazatuma imvura iboneka mu bice byinshi by�Intara y�Amajyaruguru n�Iburengerazuba, mu gihe ahasigaye hose hateganyijwe imvura nke. Meteo Rwanda yavuze ko iyi mvura iteganyijwe mu minsi iri hagati y�ibiri n�itatu. Nyuma, ibihe by�impeshyi bizakomeza. Imvura nyinshi izagwa mu bice bya Rusizi, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyaruguru, Musanze, Burera na Rubavu, ikazaba iri hagati ya milimetero 20-30. Mu tundi turere tw�Intara y�Amajyaruguru n�Uburengerazuba hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 10-20, mu gihe ahandi hose nko mu Mujyi wa Kigali n�Iburasirazuba, imvura izahaboneka itarenga milimetero 10. Nubwo ibihe by�imvura nyinshi bitaragera, abaturage basabwa gukomeza imyiteguro ku buryo nigwa itazangiza ibintu byinshi. Basabwa guca imirwanyasuri ku gihe ndetse bakazirika ibisenge.

IZINDI NKURU