Ngororero:Abagore barara bambaye amakabutura mu rwego rwo guhima abagabo babo

Wpfreeware Views:65 July 30, 2022 AMAKURU
Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Ngororero w�akarere ka Ngororero barashinja bamwe mu bagabo badahahira ingo zabo ahubwo imitungo y�urugo bakayijyana mu mu nshoreke ibi ngo bituma aba bagore bamwe nabo bafata ibyemezo byo kudahindukira mu bururi cyangwa se bakarara bambaye amakabutura. Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Ngororero w�akarere ka Ngororero bavuga ko muri aka gace hadutse ingeso z�ubuharike n�ubushoreke bigatuma abagabo badahahira ingo zabo,ahubwo imitungo y�urugo bakayijyana mu tubari no mu nshoreke. Ibi rero ngo bituma abagore nabo bafatira abagabo babo ibyemezo bikakaye byo kudahindukira mu buriri Cyangwa se bakarara bambaye amakabutura. Cyakora kuri iyi ngingo yo kuba hari abagore bamwe barara bambaye amakabutura mu rwego rwo guhima abagabo babo ku rundi ruhande hari abagore babihakana bavuga ko ari ukubeshya Bamwe mu bagabo bo muri aka gace nabo baremeza ko koko hari abagore bararana amakabutura mu rwego rwo guhima abagabo babo,ariko kandi ngo ibyo byose bikaba biterwa n�ibibazo by�ubuharike n�ubushoreke bikunze kugaragara muri aka gace bigateza amakimbirane mu miryango. Umuyobozi w�akarere ka Ngororero Nkusi Christophe aravuga ko bwahagurukiye kurwanya ibibazo by'ubuharike n�ubushoreke bikigaragara mu miryango imwe n�imwe kuko ngo biteza amakimbrane mu ngo.

IZINDI NKURU