Nyabihu:Inzu yagombaga gutunganyirizwamo ibireti yabaye indiri y'ubusambanyi n'urugomo

Wpfreeware Views:143 August 02, 2022 AMAKURU
Abaturage bo mu mudugudu wa Kajebeshi mu kagari ka Rega umurenge wa Jenda w�akarere ka Nyabihu baravuga ko babangamiwe n�ibikorwa by�ubusambanyi n�umutekano muke bikorerwa mu nzu yashaje yari yarubatswe igenewe gutunganyirizwamo ibireti none ngo yahindutse indiri y�ubusambanyi n�urugomo. Nk�uko aba baturage babivuga ngo iyi inzu yari yarubakiwe kuzajya itunganyirizwamo ibireti ariko kuri ubu ngo imaze imyaka isaga itanu idakorerwamo none yarashaje bituma ihinduka indiri y�ibikorwa by�urugomo,ubusambanyi ndetse n�umwanda dore ko ngo isa n�iyahindutse ubwiherero. Bitewe n�ibikorwa bibi bikorewa muri iyo nzu yashaje ikaba itagikorwamo ,aba baturage barasaba ko yakurwaho cyangwa se niba hari icyo iteganyirijwe gukoreshwa ikaba yasanwa,ikareka kuba indiri y�ubusambanyi n�ibindi bikorwa by�urugomo ndetse n�umwanda. Kuri iki kibazo,Umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge wa Jenda Ingabire Jean Claude yavuze ko bidatinze bagiye kuvugana n�ubuyobozi bwa SOPYRWA bwari bwarubatse iyo nzu yagombaga kuzajya ituganyirizwamo ibireti,hanyuma bafatire hamwe umwanzuro ku kibazo cy�iyo nzu yashaje abaturage bavuga ko yabaye indiri yubusambanyi n��umwanda bikabateza n�umutekano muke. Aba baturage kandi baranavuga ko kuba iyo nzu yari yarubatswe nk�igikorwaremezo cyagombaga kubyazwa umusaruro kikaba cyarashaje nta musaruro kirimo gutanga ngo babibona nk�igihombo haba kuri bo ubwabo ndetse no kuri leta.

IZINDI NKURU