Nyagatare/Kirehe:Polisi yafashe ibiro birenga 26 by�urumogi rwari rwinjijwe mu gihugu

Wpfreeware Views:45 August 03, 2022 AMAKURU
Polisi y� u Rwanda mu turere twa Nyagatare na Kirehe kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kanama, yafashe ibiro 26.5 by�urumogi rwari rugiye kwinjira mu gihugu ruvuye mu bihugu bituranye n�u Rwanda, aho abarwinjizaga bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya. Hafashwe uwitwa Hafashimana Safari Emmanuel w�imyaka 25, afite ibiro 3.5, afatirwa mu Mudugudu wa Karembo, Akagali ka Rwantonde, Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, mu gihe ibiro 25 by�urumogi byafatiwe mu Mudugudu wa Rutoma, Akagali ka Ndego, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, ubwo uwari urufite yabonye inzego z�umutekano akarukubita hasi akiruka. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y�Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uru rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n�abaturage batuye muri utu duce twavuzwe haruguru. Yavuze ko abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abantu bashaka kwinjiza urumogi mu gihugu barukuye mu bihugu bituranye n�u Rwanda. Nibwo ibikorwa byo kubafata byahise bitangira hafatwa uwitwa Hafashimana afite ibiro 3.5 afatirwa mu Kagali ka Rwantonde arukuye mu gihugu cya Tanzaniya. Hanafashwe kandi ibiro 23 by�urumogi bifatirwa mu Kagali ka Ndego nyuma y�uko uwari urwikoreye yabonye inzego z�umutekano agahita aruta hasi asubira mu gihugu cya Uganda ari naho yari arukuye. SP Twizeyimana yagiriye inama abaturage kureka kwijandika mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo bagakora indi mirimo yemewe n�amategeko kandi yabateza imbere, anihangiriza abaturage baturiye imipaka kwirinda kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, kuko ari icyaha gihanwa n�amategeko kuko ubifatiwemo ahanwa bikomeye harimo no gufungwa igihe kirekire muri gereza. Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru abacuruza ibiyobyabwenge bose bagafatwa. Hafashimana n�urumogi yafatanwe yashyikirijwe urwego rw�igihugu rw�ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.

IZINDI NKURU