Perezida Kagame yakiriye abagize Umuryango Mpuzamahanga w�Abayobozi bakiri bato YPO

Wpfreeware Views:51 August 03, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Kanama 2022,Perezida Kagame yakiriye itsinda ry�abagera kuri 26 babarizwa mu Muryango w�Abayobozi bakiri bato, YPO (Young Presidents Organisation), bagiriye uruzinduko mu Rwanda. Izi ntumwa ziri muri gahunda y�ingendo zikorera mu bihugu icyenda bifite umwihariko bagahura n�abayobozi b�ibigo by�ubucuruzi byo muri ibyo bihugu. Si ubwa mbere intumwa z�uyu muryango zigirira uruzinduko mu Rwanda. Nko mu 2016, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry�abagera kuri 17 bamaze iminsi baganira n�abashoramari ndetse n�inzego zitandukanye, hagamijwe kureba inzego zashorwamo imari. YPO igizwe n�abanyamuryango bagera ku bihumbi 30 baturuka mu bihugu 130 byo ku Isi, bafite intego yo kuzana impinduka mu mibereho n�ubucuruzi mu batuye isi. Mu 2003, Young Presidents Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw�Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro ndetse n�ikigero cy�iterambere mu bukungu n�imibereho myiza yabagejejeho.

IZINDI NKURU