Nyagatare:Umugabo arashinja umugore kugira uruhare mu rupfu rw'umwana wabo w'amezi ane

Wpfreeware Views:87 August 04, 2022 AMAKURU
Bimenyimana Zefirine utuye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rukomo akagari ka Gahurura arashinja umugore we witwa Mujawamariya Faisa kugira uruhare mu rupfu rw'umwana wabo witwaga Dukundane wari mu kigero cy'amezi ane ibi akabishingira ku makimbirane bari bafitanye ndetse uyu mugore nawe akaba yarabyigambaga ariko ubu akavugako nawe atazi uko umwana yapfuye kuko yagiye kumuha ibere agasanga byarangiye! Mujawamariya umubyeyi wa nyakwigendera ubwo twamusangaga aho yaramaze iminsi acumbitse yasobanuye ko nubwo arigushinjwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw'umwana we ataribyo kuko ngo nawe byamutunguye kuko umwana yari yiriwe ari muzima. Umugabo we ari nawe umushinja kuba yishe uyu mwana avuga ko muri aka gace atari ubwambere hagaragaye umubyeyi wihekuye ndetse uyu mugore akaba yarasanzwe yarigeze no kumutana undi mwana mukuru babyaranye akiri muto; ibi byose akaba aribyo ashingiraho gusa akavugako habayeho kumutererana ubwo yarari gushakisha nyirizina ikishe umwana we. Bamwe mubo twahasanze bashimangira ko atari ubwambere humvikanye umugore wihekuye muri uyu mudugudu gusa bakanenga zimwe munzego zageze aha zikigendera ntacyo zibafashije ngo hamenyekane icyishe uyu muziranenge. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Gahurura Niyonkuru Shadrack yadutangarije ko aba bombi bari basanzwe bagirana amakimbirane. Ku murongo wa telephone tuvugana n'umuvugizi w'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha Dr.Murangira Thierry yadusabye ko ikibazo twakimuha mu butumwa turakimwandikira adusubiza ko agiye kubikurikirana kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru ntacyo yari yadutangariza mu byavuye mw'iperereza.

IZINDI NKURU