Ibibanza 700 byo mu Mujyi wa Kigali bigiye kwamburwa bene byo bihabwe abashobora kubyubaka

Wpfreeware Views:101 August 04, 2022 AMAKURU
Mu kiganiro n'itangazamakuru ,Ubuyobozi bw�Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari ibibanza bigera kuri 700 bigiye kwamburwa bene byo bigahabwa abashobora kubyubaka, ndetse ko n�imwe mu mishinga yadindiye yiganjemo ibikorwaremezo izasubukurwa muri uyu mwaka w�ingengo y�imari. Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga imaze igihe itarashyirwa mu bikorwa irimo inyubako zagombaga kujya ahari isoko na gare bya Kimironko mu karere ka Gasabo. Hari kandi n�isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro, rimaze imyaka igera mu 10 ritarubakwa. Kuri ibi hiyongeraho imihanda yari iteganijwe gushyirwamo kaburimbo nk�uwa Mulindi -Gasogi -Kabuga, Uwa Nzove ujya Gakenke, uwa Mageragere, Umuhanda Birembo-Gasanze n�indi. Abaturage bavuga ko idindira ry�iyi mishinga ribagiraho ingaruka. Mu kiganiro n�abanyamakuru, Umuyobozi w�umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagaragaje ko imwe muri iyi mishinga yamaze gukorerwa inyigo ku buryo hateganywa gukora imihanda ya kaburimbo y�ibirometero 70, gusa ngo hari n�imwe mu mishinga yashyizwe mu bibanza byatawe na bene byo ikazegurirwa abandi nk�isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro. Ubuyobozi bw�Umujyi wa Kigali kandi bwatangaje ko mu mwaka wa 2020 bwabaruye ibibanza 696 bitubatswe na bene byo nyamara bamwe barahawe n�ibyangombwa byo kubaka. Ikigiye gukorwa ngo ni ugukurikiza itegeko bakabyamburwa cyangwa bigahabwa abashoboye kubyubaka. Yatanze ibisobanuro ku kibazo gikomeje gufata intera cy�abagenzi birirwa ku mihanda bategereje imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange kandi hari abandi barwiyemezamirimo bari bakwiye kwemererwa kwinjira muri izi serivise. Muri iki kiganiro n�abanyamakuru kandi abayobozi b�umujyi bagarutse no ku mitangire ya serivisi zijyanye n�ibyangombwa byo kubaka, basobanura ko byorohejwe kubera ikoranabuhanga ku buryo umuturage wese ashobora kwisabira iyi serivise kandi agasubizwa nta rundi rwego anyuzemo

IZINDI NKURU