Gicumbi: Yasanze umugabo amusambanyiriza umugore amukubita ikibando aramwica

Wpfreeware Views:68 August 04, 2022 AMAKURU
Umugabo witwa Ntabanganyimana Valens w�imyaka 26, arakekwaho kwica mugenzi we witwa Uwitonze Jean de Dieu w�imyaka 36, amusanze asambanya umugore we mu ijoro ryacyeye. Byabereye mu Mudugudu wa Kinyinya, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ahagana saa tatu z�ijoro ryo kuwa 3 Kanama 2022. Uyu mugabo ngo yakubise mugenzi we ikibando mu mutwe bamujyana kwa muganga yakomeretse bikabije, ku bw�amahirwe make agera ku bitaro yamaze gushiramo umwuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudie, yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda umuco wo kwihanira kuko bihanwa n�amategeko ahubwo bakiyambaza inzego zibishinzwe. Uyu muyobozi yongeyeho ko uwakoze ubwicanyi yafashwe agashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rutare, kuri ubu urwego rw�ubugenzacyaha rukaba ruri gukora iperereza ngo barebe uko amategeko yakubahirizwa. Yakomeje asaba abaturage kwifata bakirinda ingeso zibajyana mu busambanyi, no kutihanira mu gihe basanze umuntu yabakoreye amakosa kuko hari inzego zishinzwe gukemura amakimbirane mu baturage. Source:Igihe

IZINDI NKURU