Rutikanga Ferdinand watangije Umukino w�Iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Wpfreeware Views:73 July 12, 2022 AMAKURU
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y�incamugongo y�urupfu rwa Rutikanga Ferdinand. Rutikanga Ferdinand yamenyekanye cyane ubwo yakundaga kuvuga ko ariwe watangije umukino w�iteramakofi mu Rwanda (Box). Umugore wa Rutikanga ni we wahamije amakuru y�urupfu rw�umugabo we wamamaye cyane nk�umwe mu bakinnye bwa mbere umukino w�iteramakofe mu Rwanda. Ahagana mu mwaka wa 1970 nibwo Rutikanga yatangiye gukina umukino w�iteramakofi mu cyahoze ari Komini Ruhondo ari naho avuka, nyuma y�imyaka itatu yaje kujya mu mujyi wa Kigali ari naho yakomereje kwagurira uyu mukino. Mu mwaka wa 2018 nibwo Rutikanga yasezeye bifite aho bihuriye n�uyu mukino, akaba yarasezeye mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center akina umukino yari ahanganyemo n�impanga ye Ndagijimana Silvain. Uyu mugabo wavutse mu mwaka wa 1956, yitabye Imana afite imyaka 66. Amakuru avuga ko uyu mugabo wari urwaye indwara zirimo umuvuduko w�amaraso, impyiko na kanseri yo mu maraso yaguye iwe mu rugo ubwo yari amaze kunywa imiti.

IZINDI NKURU