Ngororero: Abantu barindwi bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko

Wpfreeware Views:54 August 08, 2022 AMAKURU
Abantu barindwi bafatiwe mu Karere ka Ngororero bacukura amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram binyuranyije n'amategeko mu ishyamba rya Gishwati. Bafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama, byo gufata abantu bacukura amabuye y'agaciro muri Pariki ya Gishwati, bafatirwa mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagali ka Mugarura, Umurenge wa Muhanda, bari bamaze gucukura ibiro 4 bya Wolfram. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba Superintendent of Police Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uretse kuba bafashwe bacukura amabuye banakurikiranyweho kugira uruhare rwo kwangiza ibiti byo muri Parike. Yavuze ko aba baturage bo Mudugudu wa Gatomvu batanze amakuru kuri Polisi ko hari abaturage bacukura amabuye y'agaciro mu ishyamba rya Leta kandi bakanangiza ibiti. Nibwo ibikorwa byo kubafata byahise bitangira hafatwa abantu barindwi bacukura amabuye y'agaciro bakoresha ibikoresho gakondo. Bafashwe bamaze gucukura ibiro 4 bya Wolfram, bahita bafungwa. SP Karekezi yibukije abaturage ko gucukura amabuye y'agaciro utabifiye uruhushya ari icyaha gihanwa n'amategeko, yongeraho ko bariya bafashwe bacukuraga mu ishyamba rya Leta bakaba baranangizaga ibiti, abasaba kubicikaho kuko ari icyaha gihanwa. Yasoje ashima uruhare rw'abaturage batanga amakuru, abakora ibyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe. Abafashwe n'ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kabaya ngo hakurikizwe amategeko.

IZINDI NKURU