Ngororero:Umuhanda wagombaga guhuza Ngororero n'utundi turere warakozwe ugarukira hagati

Wpfreeware Views:62 August 08, 2022 AMAKURU
Hari abaturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko baheze mu bwigunge bukomeye nyuma y�aho umuhanda wagombaga kubahuza n�uturere baturanye wakozwe ukagarukira hagati bigatuma bahera mu cyeragati kandi aho wagombaga kunyuzwa harishyuwe. Aba baturage baravuga ko bari bagize amahirwe maze mu gace batuyemo hanyuzwa umuhanda,hanyuma bagira icyizere ko bagiye kuva mu bwigunge kubera ko uyu muhanda wagombaga kubahuza n�uturere baturanye twa Nyabihu,Musanze na Muhanga. Cyakora aba baturage baravuga ko uwo muhanda waje gukorwa igice kuko ngo wageze mu mudugudu wa Kanyeyeri mu kagari ka Kaseke mu murenge wa Ngororero w�akarere ka Ngororero maze ugarukira aho,kuburyo ngo kuri ubu hari abantu benshi harimo n�abanyamahanga bakunze kunyura muri uwo muhanda baziko uri bubahuze n�umuhanda munini werekeza mu karere ka Musanze,bagatungurwa no kugera aho basanga umuhanda udakomeje bikaba ngombwa ko bakora urundi rugendo basubira inyuma kandi umuhanda bashakaga kwinjiramo bawureba imbere yabo gato . Abatuye muri aka gace rero bakaba babibaza impamvu uwo muhanda utakomeje ngo uhuzwe n�undi bikabayobera kandi ngo aho wagombaga kunyuzwa hose harishyuwe. Ubuyobozi bw�akarere na Ngororereo buravuga ko bugiye kureba imihanda yose yagombaga gukorwa n�akarere mu rwego rwo kuyihuza n�imihanda migari,hanyuma uwo muhanda nawo ube wakorwa uhuzwe n�indi mu rwego rwo kuvana abaturage mu bwigunge nkuko byatangajwe na bwana Nkusi Christophe umuyobozi w�akarere ka Ngororero

IZINDI NKURU