Abagore baturutse mu bihugu by�Africa bagiye guhurira i Kigali mu nama ku buryo bwo gutezanya imbere

Wpfreeware Views:63 August 08, 2022 AMAKURU
Guhera kuri uyu wa Kabiri i Kigali harateranira inama ihuza abagore baturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa mu mwiherero wiswe The Focus Africa Leading and Emerging Retreat izibanda ku iterambere ry�umugore. Iyi nama itegurwa n�ikigo Focus Africa igiye kuba ku nshuro ya karindwi, bikaba ari n�inshuro ya mbere igiye kubera mu Rwanda. Iyi nama iba buri mwaka hagendewe ku nsanganyamatsiko zitandukanye, muri uyu mwaka ifiti insanganyamatsiko igira iti ��Women helping Women��. Umuyobozi mukuru wa Focus Africa, Bwana Sucex Bright Ibeh yabwiye itangazamakuru ko impamvu bahisemo ko iyi nama ibera mu Rwanda muri uyu mwaka aruko ruza imbere mu bihugu byateje imbere umugore n�umukobwa. Avuga ko bazaganira ku buryo abagore bashobora gufasha bagenzi babo kugera ku iterambere, uburyo abagore/abakobwa bategurwa bakazavamo abayobozi beza, guhuza imirimo isanzwe n�inshingano z�urugo n�izindi ngingo zitandukanye. Sucex yakomeje avuga ko buri mukobwa wese cyangwa umugore ubyifuza ahawe ikaze muri iyi nama izatangira kuri uyu wa 9 kugeza kuwa 11 Kanama 2022 muri Kigali Convention Center. Mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama harimo abagore bari mu nzego zifata ibyemezo mu bihugu bitandukanye byo kumugabane wa Africa ndetse n�abagore bafite imishinga yagutse yo igamije gutezimbere bagenzi babo. Nubwo ari inama y�abagore n�abagabo bahawe rugari kubazifuza kwitabira iyi nama.

IZINDI NKURU