Kayonza:Abantu batatu bafashwe bafite ibiro 10 by'urumogi

Wpfreeware Views:71 August 09, 2022 AMAKURU
Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu binjiza urumogi mu gihugu bagamije kurukwirakwiza mu baturage, aho kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena, hafashwe abagabo batutu bafite ibiro 10 by'urumogi bagiye kubicuruza mu baturage. Abafashwe ni Abouba Nsengimana, Uwizeyimana Jean Damascene, na Nkurikiyimfura Martin, bafatiwe mu Mudugudu wa Busasamana, Akagali ka Byimana, Umurenge wa Ndego. Asobanura uko bafashwe umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abaturage bo mu Mudugudu wa Busasamana batanze amakuru ko hari abantu batatu bakodesheje inzu yo kugira ububiko bw'ikiyobyabwenge cy'urumogi. Polisi yahise ishakisha abo bagabo basatse iyo nzu basangamo ibiro 10 by'urumogi bahita bafatwa barafungwa. Bakimara gufatwa batangaje ko urwo rumogi rwaturutse mu gihugu cya Tanzaniya aho abarubazaniraga barwinjizaga mu gihugu bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya bakanyura mu mugezi w' Akagera. SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, uru rumogi rugafatwa rutaracuruzwa mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru abanyabyaha bagafatwa. Abafashwe n'urumogi bafatanywe bashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ndego, ngo hakurikizwe amategeko.

IZINDI NKURU