Madamu Jeannette Kagame yagize isabukuru y�imyaka 60 y�amavuko

Wpfreeware Views:193 August 10, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa 10 Kanama 2022 Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y�imyaka 60 y�amavuko. Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y'igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y'abakoloni b'Ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n'umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk'u Burundi na Kenya. Tariki 10 Kamena 1989 Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n'umuryango we, yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry'umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe, baherutse no kwakira mu muryango umwuzukuru wa kabiri. Uyu mubyeyi ashimwa n�Abanyarwanda b�ingeri zose kubera uruhare rwe mu iterambere ry�umuryango Nyarwanda muri rusange. Niwe watangije Umuryango wa Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry�u Rwanda. Madamu Jeannette Kagame kandi agira uruhare rukomeye mu burezi bw�abana b�abakobwa, aho kuva mu 2015 kugeza mu 2021, abarenga ibihumbi bitanu batsinze neza mu masomo yabo, bahembwe. Byageze mu 2021, Imbuto Foundation imaze kurihira abanyeshuri 10.241 mu mashuri yisumbuye.

IZINDI NKURU