Rwamagana: Abantu babiri bafatanywe ibihumbi 45 by�amafaranga y�amiganano

Wpfreeware Views:79 August 10, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama, Polisi y'u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y'amiganano nyuma yo kubasangana ibihumbi 45 by�amafaranga y�u Rwanda, agizwe n�inoti 9 za bitanu z�inyiganano. Abafashwe ni uwitwa Nsengiyumva Jonas ufite imyaka 34 y�amavuko na Murwanashyaka Emmanuel w�imyaka 33, bafatiwe mu mudugudu wa Shaburondo, akagari ka Bwisanga mu murenge wa Gishari, ahagana saa yine z�amanywa. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y�Iburasirazuba, Superintendent of Police Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n�umucuruzi wari wishyuwe n�umwe muri bo amafaranga y�amahimbano. Yavuze ko bahawe amakuru n�umucuruzi wo mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Shaburondo, Murwanashyaka yari yanywereyemo, avuga ko ubwo yari agiye kwishyura icupa ry�inzoga yari amaze kunywa, yatanze inoti ya bitanu ngo bamugarurire, nyir�akabari yitegereje asanga ari amiganano. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata baza gusanga afite n�izindi noti ebyiri za 5000 nazo z�amiganano niko guhita atabwa muri yombi. Yakomeje avuga ko amaze gufatwa yavuze ko yari yayahawe n�uwitwa Nsengiyumva wari wamwemereye ko bazajya bagabana namara kuyavunjisha, nawe wahise ashakishwa agafatanwa andi mafaranga y�amiganano ibihumbi 30 agizwe n�inoti esheshatu za bitanu, mu kwisobanura akavuga ko nawe yayahawe n�umuntu utuye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro atashatse kuvuga amazina ye. SP Twizeyimana yakanguriye buri wese cyane cyane abacuruzi bakunze kwibasirwa n�abahimba amafaranga, kurushaho kuba maso bakajya bibuka kugenzura neza amafaranga bishyurwa, basanga ari amiganano bakihutira gutanga amakuru. Abafashwe n�amafaranga bafatanywe, bashyikirijwe urwego rw�ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gishari kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

IZINDI NKURU