Itorero Anglican ryasabwe kugira uruhare mu gukemura inda ziterwa abangavu

Wpfreeware Views:94 August 10, 2022 AMAKURU
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iravuga ko imikoranire hagati ya leta n'Itorero Anglican ry'u Rwanda ihagaze neza, ariko bakaba basabwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'ingutu igihugu gifite birimo inda ziterwa abangavu. Ibi akaba yabitangaje ubwo yari kumwe n'umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu , Ingabire Assoumpta, ba Guverineri b'Intara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, mu biganiro bagiranye n'abayobozi bakuru bo mu itorero Anglican ry'u Rwanda. Ni ibiganiro byibanze ku kunoza imikorere n'imikoranire kuko mu nshingano za Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu, harimo guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero. Minisitiri Gatabazi avuga ko imikorere ya leta n'amadini n'amatorero igomba kubamo kuzuzanya, itorero Anglican ry'u Rwanda kandi risabwa kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda. Ku ruhande rw'abayobozi bakuru mu itorero Anglican mu Rwanda, bashima imikoranire iri hagati yabo na Leta. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yabemereye kubakorera ubuvugizi ku bibazo bagaragaje ariko basabwa kubyaza umusaruro imitungo itorero rifite irimo ubutaka. Kugeza ubu itorero Anglican ry'u Rwanda rifite abayoboke miliyoni 1.2, ni itorero rifite amatorero 2231, Diyoseze 12 zigiye kwiyongeraho iya Nyaruguru.

IZINDI NKURU