Abatekereza ko igitutu cy'amahanga cyatuma Rusesabagina arekurwa,basubize amerwe mw'isaho

Wpfreeware Views:371 August 11, 2022 AMAKURU
Minisitiri w�Ububanyi n�Amahanga n�Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwarangiye, agomba gufungwa akarangiza igihano cye, n�ubwo amahanga arimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza gusaba ko arekurwa. Minisitiri Biruta yabivugiye mu kiganiro yagiranye n�abanyamakuru ari kumwe n�Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n�amahanga, Antony Blinken, uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022. Kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n�Amahanga, Anthony Blinken.Mu byo baganiriye, uyu muyobozi yasabye Guverinoma y�u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina. Yavuze ko ku Rwanda urubanza rwa Rusesabagina rwangiye, rwaciwe burundu. Yarakatiwe, arafunze nk�abandi banyabyaha bashobora kuba bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe mu nkiko, zikabakatira. Aragomba kurangiza igihano cye nk�abandi. Minisitiri Biruta kandi yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kwisubiraho ngo rufungure Rusesabagina, kubera igitutu cy�amahanga. Yagize ko gutekereza ko Abanyarwanda bashobora kumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy�amahaga, nta biriho, ntabyo.

IZINDI NKURU