Gisagara:Umugabo akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w�imyaka icyenda yarangiza akamwica.

Wpfreeware Views:49 August 11, 2022 AMAKURU
Umugabo w�imyaka 33 wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi n�Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha, RIB, kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w�imyaka icyenda yarangiza akamwica. Byabereye mu Mudugudu wa Magi mu Kagari ka Gitega. Uwo mwana w�umukobwa yabanje kuburirwa irengero ku wa Kabiri w�icyumweu gishize noneho uwo mugabo ukekwaho icyaha ahita atabwa muri yombi ariko ku wa Gatandatu ararekurwa. Bukeye bwaho ku Cyumweru, tariki ya 7 Kanama 2022, umurambo w�uwo mwana wabonetse mu gashyamba kari hafi aho bigaragara ko ashobora kuba yarishwe nyuma yo gusambanywa. Uwo mugabo ukekwaho kumusambanya yahise ayongera gutabwa muri yombi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Mukindo, Tumusifu J�rome, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo utarigeza ashaka umugore, akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe uwo mwana yihimura ku nyirarume wari waramwise ikiremba. Uwo mwana yari asanzwe aba kwa nyirakuru kuko ababyeyi be bari baramutaye. Bamwe mu baturage babonye umurambo w�uwo mwana w�umukobwa bavuga ko wari wambitse ubusa ndetse waratangiye kwangirika. Basaba ko inzego z�ubutabera zikwiye guhana by�intangarugero uwo mugabo ukekwaho kumusambanya no kumwica naramuka ahamwe n�icyo cyaha. Bagaragaje ko umuryango w�uwo mwana wazahabwa impozamarira kuko yishwe urw�agashinyaguro. Umurambo w�uwo mwana wajyanywe gupimwa mu Bitaro bya Kibirizi nyuma yaho urashyingurwa. Ivomo:IGIHE

IZINDI NKURU