Musanze:Abubatse ibyumba by'amashuri bamaze imyaka ibiri batarishyurwa

Wpfreeware Views:56 August 11, 2022 AMAKURU
Abaturage bakoze imirimo yo gusakara ibyumba by�amashuri ku kigo cy�amashuri cya Nkurura giherereye mu murenge wa Nkotsi w�akarere ka Musanze baravuga ko nyuma y�imyaka ibiri bashoje imirimo bakoraga kugeza ubu rwiyemezamirimo wabakoresjeje atarabishyura amafaranga bakoreye. Aba baturage baravuga ko bakoze imirimo yo gusakara ibyumba by�amashuri ku kigo cy�amashuri cya Nkurura giherereye mu murenge wa Nkotsi w�akarere ka Musanze none ngo hashize imyaka ibiri bashoje imirimo bakoraga rwiyemezamirimo wabakoresheje ntarabishyura amafaranga yabo dore ko ngo iki kibazo batahwemye kukigeza ku buyobozi bagategereza ko cyakemuka bagaheba. Aba baturage baravuga ko kubera igihe gishize ari kirekire basiragira bishyuza amafaranga bakoreye kugeza magingo aya bakaba batarayahabwa,ngo byabagizeho ingaruka zikomeye zadindije imibereho n�iterambere ry�imiryango yabo. Icyifuzo cy�aba baturage barasaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye kugira ngo abafashe kwivana mu bukene dore ko ngo igihe gishize basiragira ari kirekire. Nzabonimpaye Francois Xavier niwe rwiyemezamirimo wakoresheje aba baturage nawe yemera ko ababereyemo ideni gusa ngo gutinda kubaha amafaranga yabo byatewe n�uko nawe umurenge watinze kumwishyura. Umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius avuga ko hari amafaranga umurenge wasigayemo uyu Rwiyemezamirimo ngo bakazayamuha ari uko amaze kwishyura aba baturage yakoresheje. Umuyobozi w�akarere ka Musanze bwana Ramuli Janvier aravuga ko iki kibazo cy�aba baturage bakizi kandi ko bagerageje kugiha umurongo kubera ko aba baturage hari amafaranga batumvikanagaho na rwiyemezamirimo;gusa ngo ubuyobozi bukaba bugiye gukomeza guhuza aba baturage na rwiyemezamirimo wabakorejeje mu rwego rwo kureba uko bakwishyurwa amafaranga bakoreye.

IZINDI NKURU