Perezida Kagame n�umuryango we babaruwe ku munsi wa mbere w�ibarura ry�abaturage

Wpfreeware Views:431 August 16, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022 nibwo mu Rwanda hose hatangiye ibarura rusange ry�abaturage n�imiturire. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babaruwe ndetse n�abo mu muryango wabo. Umuyobozi mukuru w�Ikigo cy�igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), Yussuf Murangwa niwe wabaruye umuryango wa Perezida Kagame nk�uko bigaragara ku mafoto yashyizwe hanze na Village Urugwiro. Ni ku nshuro ya Gatanu iri barurwa rikorwa mu Rwanda kuva mu 1978, biteganyijwe ko rizamara iminsi 15 rikazasozwa ku itariki ya 30 Kanama 2022. Iri barura rireba abaturarwanda bose, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, n�abashyitsi bazaba baraye mu ngo mu ijoro ry�Ibarura. Ijoro ry�ibarura ni ijoro ry�itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Kanama 2022. Ibibazwa mu ngo zose mu gihe cy�Ibarura Rusange bikubiye mu bice bine by�ingenzi ari byo; aho urugo ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ubuzima, imiturire, ubuhinzi n�ubworozi. Ibisubizo bizatangwa muri iri barura bizashingirwaho mu igenamigambi. Umukarani w�Ibarura agomba kumara hagati y�iminota 30 na 45 muri buri rugo. Biteganyijwe ko abakarani b�ibarura basaga ibihumbi 20 aribo bazifashishwa mu gukusanya aya makuru, rikazarangira ritwaye miliyari 30 z�amaaranga y�u Rwanda.

IZINDI NKURU