Ngororero:Abantu babiri bafatiwe mu bucuruzi bw�amabuye y�agaciro bunyuranyije n�amategeko

Wpfreeware Views:53 August 16, 2022 AMAKURU
Polisi y�u Rwanda mu karere ka Ngororero ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama, ahagana saa cyenda n�igice z�igicamunsi, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bw�amabuye y�agaciro bunyuranyije n�amategeko. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n�abaturage mu ntara y�Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari Ndutiye Cl�ophas w�imyaka 40 y�amavuko na Mpagaritswenimana Emmanuel w�imyaka 26, bafatiwe mu Murenge wa Gatumba, akagari ka Cyome mu mudugudu wa Mpara, batwaye toni zirenga 6 n�igice z�amabuye y�agaciro yo mu bwoko bwa Lithium. Yagize ati: �Twahawe amakuru n�abaturage ko Ndutiye na Mpagaritswenimana ari nawe wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAD296U batwayemo amabuye y�agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bari bapakiriye mu murenge wa Muhororo bayajyanye mu mujyi wa Kigali. Hahise hatangira ibikorwa byo kubafata hashyirwa bariyeri mu mudugudu wa Mpara ari naho bafatiwe nyuma y�uko imodoka bari barimo yasatswe abapolisi bagasanga mo amabuye y�agaciro yo mu bwoko bwa Lithium apima toni 6 n�ibiro 600 niko guhita batabwa muri yombi.� Abafashwe n�ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw�igihugu rw�ubushinjacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gatumba kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho. CIP Rukundo yaburiye abakomeje kwishora muri ibi bikorwa binyuranyije n�amategeko guca ukubiri nabyo, asaba abaturarwanda muri rusange kujya bakomeza gutanga amakuru ku bo bacyetseho gukora ibyo bikorwa ku nzego z�umutekano. Ingingo ya 54 y�itegeko N� 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw�amabuye y�agaciro na kariyeri ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y�agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n�urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y�amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n�ihazabu y�amafaranga y�u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw�amabuye y�agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

IZINDI NKURU