Ruhango:Umugabo yishe umugore amutemye ijosi,amaboko anamukuramo amaso

Wpfreeware Views:294 August 18, 2022 AMAKURU
Mu karere ka Ruhango umurenge wa Mwendo umugabo witwa Murwanashaka Charles yishe umugore we bashakanye amutemesheje umuhoro aho yamutemye ijosi, amaboko anamukuramo amaso! Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Ruhamagariro mu Kagari ka Gafunzo ku mugoroba wo ku wa tariki ya 16 Kanama 2022 ahagana saa Mbiri n�igice z�ijoro,aho yahise afata umwana babyaranye amujyana mu baturanyi batungurwa no gusanga afite amaraso yanayasize umwana,ariho bahereyeho bamukeka bagiye kureba basanga yishe umugore we. Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko babajwe n'ibyabaye,bavuga ko uburyo yishe umugore we ari agahomamunwa.Nyakwigendera Yankurije Vestine yari yarahukanye atakibana nuyu mugabo,akaba yari yagarutse bitewe nuko umugabo yari yamushutse ikigaragaza ko yari yagambiriye kumwica. Abaturage batangaza ko nubwo igihano cy'urupfu cyakuweho,uyu mugabo nawe yarakwiriye kwicwa dore ko kumufunga ntacyo ngo bimaze. Uyu mugabo akaba yaramaze kurekurwa nyuma yaho yarafunze kubera gucuruza ibiyobyabwenge. Uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise atoroka,ariko ku bufatanye n'inzego z'umutekano akaba yaje gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubutabera.

IZINDI NKURU