Rusizi:Hafashwe abantu bakekwaho gukora ibikorwa bya magendu

Wpfreeware Views:246 August 19, 2022 AMAKURU
Polisi y�u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu mu turere dutandukanye tw�igihugu, aho abantu babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu karere ka Rusizi nyuma yo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitandukanye babikuye mu gihugu cy�abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n�abaturage mu Ntara y�Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko umwe mu bafashwe witwa Mugisha Islon, yafatiwe iwe mu rugo, mu mudugudu wa Kirabyo, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Kanama, nyuma yo kumusangana amakarito 8 ya red wine n�ibiro 60 by�imyenda ya caguwa yinjije mu buryo bwa magendu. Yagize ati:�Uwitwa Ndihokubwayo Pacifique, we yafashwe ku wa Kabiri, tariki 16 Kanama, ahagana saa tatu z�ijoro, mu mudugudu wa Kamurera, mu kagari ka Gihundwe ko mu murenge wa Kamembe afite ibiro bitanu by�imyenda ya caguwa. Yakomeje agira ati:�Ibi bicuruzwa byafatiwe mu mukwabu wakozwe n�Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) rigendeye ku makuru yatanzwe n�abaturage.� CIP Rukundo araburira abishora muri ubu bucuruzi bwa magendu kwicara bazi ko; ari aho banyura binjiza magendu ari n�aho bayigurishiriza hose hamenyekana kandi ko bose bazafatwa nk�uko n�abandi bagiye babifatirwamo. Uduce duhuza intara y�iburengerazuba na RDC, dufatwa nka tumwe mu nzira zikomeye zicishwamo magendu aho bimwe mu bicuruzwa nyamukuru bikunze kuhafatirwa byiganjemo caguwa y�imyenda n�inkweto ndetse n�amoko y�inzoga atandukanye. Abacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n�amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo nabo bari mu bakunze kwifashisha turiya duce. Gufatwa kwa Mugisha na Ndihokubwayo kuje gukurikira abandi bantu batandatu bafatiwe mu mikwabu yakozwe ku bufatanye bw�Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n�irishinzwe kurwanya magendu n�ibindi byaha (ASOC) ku wa Mbere, tariki 15 no ku wa Kabiri, tariki 16 Kanama, mu turere twa Nyabihu na Ruabavu nyuma yo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu bitandukanye, birimo; imyenda n�inkweto bya caguwa, amavuta ya mukorogo, n�ikinyobwa cya energy.

IZINDI NKURU