Rusizi:Umugabo yafatanywe amafaranga y'amiganano angana n�ibihumbi 98

Wpfreeware Views:68 August 19, 2022 AMAKURU
Ku wa Gatatu tariki 17 Kanama, Polisi y�u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umugabo ucyekwaho gukwirakwiza amafaranga y�amiganano mu baturage angana n�ibihumbi 98 by�amafaranga y�u Rwanda. Uwafashwe ni uwitwa Byumvuhore Phenias ufite imyaka 32 y�amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe, ubwo yageragezaga kwishyura umukozi ba Mobile money. Chief Inspector of Police Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n�abaturage mu Ntara y�Iburengerazuba, yavuze ko Byumvuhore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n�umwe mu bakozi ba Mobile Money babiri yashakakaga kwishyura akoresheje amafaranga y�amiganano. Yagize ati:� Polisi yari yahawe amakuru n�umukozi ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone ukorera mu mudugudu wa Kabeza, ko hari umuntu atabashije kumenya umwishyuye amafaranga y�amiganano angana n�ibihumbi 52 agizwe n�inoti 10 za bitanu, n�imwe y�ibihumbi bibiri, nyuma y�uko yari yayamushyiriye kuri konti ye ya telephone.� Yakomeje agira ati: �Mu gihe iperereza ryo kumenya no guta muri yombi ukekwaho gukora icyo gikorwa rigikomeje, nyuma y�iminota 30, Polisi yakiriye telefoni y�undi muntu bakora umurimo umwe, nawe ukorera muri uriya mudugudu, avuga ko Byumvuhore amwishyuye amafaranga y�amiganano angana n�ibihumbi 46 agizwe n�inoti 8 z�ibihumbi bitanu, n'inoti 3 za bibiri, nyuma yo kuyamushyirira kuri konti ye. Polisi yahise yihutira kuhagera niko guhita atabwa muri yombi nyuma y�uko bigaragaye ko ari we wari wishyuye abakozi bombi, akoresheje amafaranga y�amiganano.� CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru anasaba abaturage cyane cyane abakora umurimo w�ubucuruzi bakunze kwibasirwa, gukorana n�inzego z�umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo abijandika mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y�amiganano bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Byumvuhore n�amafaranga yafatanywe yashyikirijwe urwego rw�igihugu rw�ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

IZINDI NKURU