Rulindo:Abagabo babiri bagwiriwe n'ikirombe,kubakuramo byabaye ingorabahizi

Wpfreeware Views:112 August 19, 2022 AMAKURU
Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n�ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje. Abagwiriwe n�ikirombe ni Hakizimana Emmanuel w�imyaka 40 na Habyarimana Jean Paul w�imyaka 48. Aba baturage bakoreraga Koperative KOTATU icukura amabuye yo kubaka mu mudugudu wa Karwa. Abaturage babyutse bacukura bakoresheje amasuka, amapiki n�imitarimba ariko byakomeje kugorana kubakuramo, kuko amabuye yabatabye mu burebure bwa metero 4 z�ubujyakuzimu. Karangwa arasaba ko hakorwa ubutabazi bagahabwa imashini yo kwifashisha, kuko bigaragagara ko harimo amabuye manini abaturage batabasha guterura. Nubwo harimo hakoreshwa imbaraga z�abaturage ngo bavanwemo, abaturage babona bidashoboka kubera ubwinshi n�ubunini bw�amabuye yabaguye hejuru, bagasaba ubundi bufasha kugira ngo bakurwemo, gusa ngo nta kizere cy�uko bavanwamo bakiri bazima.

IZINDI NKURU