Burera:Polisi yafashe umugabo amaze kwinjiza mu gihugu ibiro 10 by'urumogi

Wpfreeware Views:53 August 23, 2022 AMAKURU
Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Burera kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama, yafashe uwitwa Twiringiyimana Gilbert afite ibiro 10 by'urumogi, yari amaze kwinjiza mu gihugu arukuye mu gihugu cya Uganda. Uyu Twiringiyimana yafatiwe mu Mudugudu wa Buhita, Akagali ka Bukwashuri, Umurenge wa Kivuye, atwaye urumogi mu mufuka yari afite. Superintendent of Police SP Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage batuye aho yafatiwe. Yavuze ko abaturage bo mu Kagali ka Bukwashuri bahamagaye Polisi bavuga ko Twiringiyimana avuye mu gihugu cya Uganda aho yari aturukanye umufuka urimo urumogi yambukira mu ruhande ruherereyemo igishanga cy�Urugezi. Hagendewe kuri ayo makuru Polisi yahise itegura igikorwa cyo kumufata nibwo abapolisi bamusanganye ibiro 10 by'urumogi, yahise afatwa arafungwa. Akimara gufatwa, Twiringiyimana yavuze ko urwo rumogi ari urw�uwitwa Gasekuru wamuhaye akazi ko kurumuzanira akarushyikiriza abakiriya be bari mu Murenge wa Ruhunde, akamuhemba ibihumbi 5000 by'amafaranga y' u Rwanda. Yashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha RIB rukorera kuri Sitasiyo ya Bungwe, ngo hakurikizwe amategeko. SP Ndayisenga yashimiye uruhare rw'abaturage mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa mu gihugu, abasaba gukomeza gutanga amakuru kugirango ibiyobyabwenge bicike mu Rwanda.

IZINDI NKURU