Ruhango:Abarimo umwarimu baracyekwaho kwicira umugabo mu kabari

Wpfreeware Views:231 July 13, 2022 AMAKURU
Mu mudugudu wa Mataba Mu kagari ka Mwendo Mu murenge Wa Mbuye akarere ka Ruhango umugabo yiciwe Mu kabari ubwo yaraje kunywa mu masaha ya ninjoro ku munsi wo kuwa mbere taliki 11 Nyakanga 2022. Bamwe mu baturage batuye muri aka gace babwiye BTN TV ko uyu ari umuntu wa kabiri uhiciwe ari nabyo bibateye impungenge kuba aka kabari katarafunzwe. Mujawimana nyiri aka kabari yavuze ko mu ma saa yine n'igice aribwo ibi byabaye ndetse abarimo umwarimu umwe bari mubagize uruhare mu gukubita umuntu akahasiga ubuzima! Bimwe mubiteza umutekano mucye muri aka gace harimo n'ubwinshi by'indaya buhagaragara nkuko abaturage bo muri aka gace babibwiye BTN TV. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagali ka Mwendo,yaduhamirije amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera ndetse ahamya ko iperereza rikomeje ngo ababikoze barimo n'umwarimu babiryozwe anasaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

IZINDI NKURU