Kongera ibiciro by�amata ajyanwa mu nganda ziyatunganya byaba bigiye gucyemura ikibazo cy'ibura ryayo?

Wpfreeware Views:52 August 25, 2022 AMAKURU
Minisiteri y�Ubucuruzi n�Inganda iratangaza ko kongera ibiciro by�amata ajyanwa mu nganda ziyatunganya, bizafasha aborozi kongera ishoramari rizamura umukamo, bityo abayakeneye ku isoko bakayabona ahagije cyane ko hari n'abacuruzi bayo bazamura ibiciro nyamara ku ruganda bitazamutse. Zimwe mu nganda zakira amata avuye mu borozi ni uruganda Inyange, muri iki gihe cy'impeshyi umukamo bazanirwa waragabanutse bitera ingaruka zikomeye ku basanzwe bagura amata yatunganijwe narwo. Abaturage bo mu bice bitandukanye bari bagaragaje impungenge kubera ibura ry'amata,naho agaragaye akaza ahenze cyane. Ikibazo cy'izuba ryinshi kiri mu bigabanya umukamo n'ubwo ku rundi ruhande hari bamwe mu borozi bahitamo kugurisha amata ku bandi bantu, kuko bahabwa amafaranga asumba atangwa n'amakusanyirizo bagamije ahanini gushaka amafaranga yifashishwa mu mirimo y'ubworozi kuri ubu itwara ikiguzi kinini. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministeri y'ubucuruzi n'inganda risobanura neza ko amafaranga ahabwa umworozi ujyanye amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa amafaranga 300 kuri litiro avuye kuri 228 bivuze ko yiyongereyeho amafranga 72, mu gihe ikusanyirizo riyajyanye ku ruganda rizajya rihabwa amafaranga 322 kuri litiro. Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Dr Ngabitsinze J.Chrisostome asobanura ko uko byagenda kose ubu bwiyongere bw'ibiciro hari icyo buzafasha aborozi. yavuze ko kongera ibiciro by'ikiguzi cya litiro y'amata nubwo bitahita bikemura ikibazo ku buryo bwa burundu, ariko aborozi bazabona nibura hari aho bizabunganira ariko nanone hagatekerezwa ku gukemura ikibazo cy'ibura ry'ubwatsi n'amazi mu gihe cy'impeshyi kugirango umukamo we gusubira inyuma. Ibiciro bihabwa umworozi kuri litiro y'amata ajyanye ku ikusanyirizo byaherukaga kuvugururwa mu mezi 2 ashize hagamijwe ko bijyanishwa n'aho ibihe bigeze no gufasha aborozi guhangana n'ikiguzi cy'ibigenda ku bworozi bw'inka, ni mu gihe imibare igaragaza ko umunyarwanda anywa litiro 72 ku mwaka nyamara ibipimo mpuzamahanga biteganya ko zakabaye litiro 120 ku mwaka.

IZINDI NKURU