Abaturage bategereje ku bwinshi Perezida Kagame,mu ruzinduko rw'iminsi ine mu majyepfo no mu burengerazuba

Wpfreeware Views:54 August 25, 2022 AMAKURU
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane aratangira uruzinduko rw�iminsi ine mu Ntara y�Amajyepfo n�iy�Iburengerazuba, aho azasura abaturage mu Turere rwa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke. Uru rugendo ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.Aho aza guhera mu karere ka Ruhango. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Kuya 25 Kanama 2022,mu karere ka Ruhango abaturage benshi cyane n'ibyishimo babucyereye ku kibuga giherereye mu murenge wa Ruhango mu kagali ka Munini,akaba ahaheruka mu mwaka wa 2017 mu bikorwa byo kwiyamamaza. Rubaye mu gihe icyorezo cya Covid-19 kimaze gucogora nyuma y�igihe abantu badahurira hamwe kubera ibyago byo kuba bakwaduzanya. Biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura n�abaturage bo mu turere twa Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y�Amajyepfo, kimwe n�abatuye mu Karere ka Nyamasheke mu ntara y�Iburengerazuba. Azagirana kandi ibiganiro n�abavuga rikumvikana mu Ntara y�Amajyepfo mu Karere ka Huye, hamwe n�abo mu Ntara y�Iburegerazuba, mu Karere ka Rusizi. Perezida Kagame azasoreza uruzinduko mu Karere ka Karongi, aho azasura uruganda rw�icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya icyayi kingana n�ibilo 1.000.000 ku mwaka.

IZINDI NKURU