Ngororero:Abaturage babangamiwe n'amafaranga yiswe ikiziriko bakwa muri gahunda ya Girinka

Wpfreeware Views:76 July 13, 2022 AMAKURU
Abaturage b�abagenerwabikorwa ba gahunda ya Girinka munyarwanda bo mu murenge wa Ngororero w�akarere ka Ngororero bavuga ko babangamiwe n�amafaranga yitwa ikiziriko cyangwa umuheha bacibwa na bamwe mu bayobozi b�inzego z�ibanze kugira ngo babone guhabwa inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda ! Aba Baturage bavuga ko ayo mafaranga yahawe izina ry�ikiziriko cyangwa se umuheha ngo iyo abayobozi bo mu nzego z�ibanze bayasabye umuturage akayabura bahita bamukura ku rutonde bakamusimbuza undi ushoboye kuyatanga ibintu aba baturage bavuga ko ari akarengane Kugira ngo iyi ngeso mbi ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze basaba abaturage amafaranga y�ikiziriko cyangwa umuheha ibe yacika burundu , barasaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo abayobozi bakora ibyo babe bakurikiranwa Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw�akarere ka Ngororero buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w�aka karere Bwana Nkusi Christophe avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukira no kugikurikirana mu buryo bwihariye kugira ngo ababigizemo uruhare babe babihanirwa Kuba abagenerwabikorwa muri gahunda ya Girinka muri aka gace basabwa kubanza gutanga amafaranga kugirango babone guhabwa inka babibonamwo kuvutswa uburenganzira bwabo kandi gahunda ya girinka yarashyiriweho abaturage batishoboye kugirango ibafashe kwivana mu bukene.

IZINDI NKURU