Perezida Kagame yasuye umukecuru w�inshuti ye Nyiramandwa Rachel w�imyaka 110

Wpfreeware Views:648 August 26, 2022 AMAKURU
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri kugirira uruzinduko mu ntara y�Amajyepfo n�Iburengerazuba, yasuye mu rugo umukecuru Nyiramandwa Rachel wo mu Karere ka Nyamagabe. Kuri uyu wa 26 Kanama 2022 nibwo Umukuru w�Igihugu yageze mu rugo rwa Nyiramandwa ruherereye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka. Mu butumwa ibiro by�umukuru w�igihugu byanyujije ku rukuta rwa twitter bagize bati �Uyu munsi Perezida Kagame yasuye Rachel Nyiramandwa w�imyaka 110 usanzwe afashwa na gahunda zo kuzamura ubukungun�imibereho myiza, harimo nko kuvugurura inzu, gahunda ya Girinka ari nayo ubu yafashije uyu mukecuru mu kuba ageza amata ku baturanyi be�. Uyu mukecuru yagiye agaraga mu bihe bitandukanye yahuye na Perezida ubwo yabaga yagiye gusura abaturage. Nyiramandwa yahuye na Perezida bwa mbere muri 2010, yongera guhura nawe muri 2017, muri 2019 nibwo baherukaga guhura none uyu munsi Perezida niwe wamusuye iwe.

IZINDI NKURU