Rubavu: Umukozi w�Akarere wohereje umutetsi kwibuka nk�umuyobozi bombi batawe muri yombi

Wpfreeware Views:96 July 14, 2022 AMAKURU
Umukozi w�akarere ka Rubavu wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, Nyiraneza Esp�rance na Mbarushimana Jean Claude ushinzwe gutekera abanyeshuri muri College Inyemeramihigo batawe muri yombi bakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Ibuka nyuma y�inama bwagiranye n�abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kubahumuriza, bwatangaje ko bwishimiye kuba batangiye gukurikiranwa kuko bigaragaza ko nta muntu uri hejuru y�amategeko. Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim avuga ko ubuyobozi bw�akarere bwababwiye ko gutinda gukurikirana abo bantu byari bigamije kubanza gukusanya amakuru. Perezida wa Ibuka mu rwego rw�igihugu, Nkuranga Egide yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw�igihugu buha agaciro igikorwa cyo kwibuka, bigapfobywa n�abantu ku giti cyabo. Ati �Ntabwo byumvikana ukuntu mu gikorwa igihugu cyubaha kiri muri politiki aho tuba twibuka Jenoside yakorewe abatutsi n�ukuntu abayobozi bakuru b�igihugu bagitegura, wajya kumva ukumva umuntu aragipfobeje mu buryo butumvikana. Ntabwo bagihaye agaciro bashatse kwerekana ko ibyabaye ntacyo bimaze�� Yakomeje ashimira abavanye Nyiraneza mu kazi n�inzego zibishinzwe zatangiye kumukurikirana kugira ngo hamenyekane ikibiri inyuma. Ati �Abagiye kumubaza babanje kureba amategeko, abamuvanye mu nshingano nibyo barebye n�inzego z�umutekano nibyo zagendeyeho zijya kumufata zimubaza impamvu yabimuteye, icyo twifuza ni ubutabera kugira ngo binakumire n�abandi batekereza nkawe bumve ko turi mu gihugu kigendera ku mategeko kandi ko Jenoside itazongera ukundi��. Iki kibazo cyagaragaye kuwa 3 Kamena 2022 ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri GS Nkama akohereza ushinzwe uburezi. Impamvu ni uko uwo muyobozi w�umurenge ngo yagombaga gusezeranya abageni. Umukozi ushinzwe uburezi aho kujya guhagararira gitifu, na we yohereje Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri. Ubuyobozi bw�akarere ka Rubavu kuri uyu wa mbere bwari bwafashe icyemezo cyo guhagarika Nyiraneza ndetse bunasaba inzego z�ubutabera kumukurikirana.

IZINDI NKURU