Perezida Kagame yakomereje urugendo rwe i Nyamasheke

Wpfreeware Views:116 August 27, 2022 AMAKURU
Perezida Kagame yakomereje urugendo rwe rwo gusura abaturage bo mu Ntara y�Amajyepfo n�Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, kamwe mu two afitemo ubutaka ariko bugiye kubyazwa umusaruro mu bikorwa bifite inyungu rusange. Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Nyamasheke ruje rukurikira urwo yagiriye mu Karere ka Ruhango ku wa Kane w�iki Cyumweru ndetse n�urwo yakoreye mu Karere ka Nyamagabe ku wa Gatanu. Umukuru w�Igihugu yaherukaga mu Karere ka Nyamasheke muri Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya Gatatu. Ababyeyi bitwaje ibisabo, inkongoro n�ibiseke mu kumugaragariza ko mu gace kabo beza, kandi inka ko zikamwa. Mu nzira igana ku kibuga cy�umupira cya Kagano, ababyeyi bari benshi bateze urugori, bakenyeye ku buryo byagaragaraga ko biteguye kwakira umushyitsi ukomeye mu gace kabo.

IZINDI NKURU