Kamonyi:Umugabo yishe umugore we kubera kumuca inyuma,nawe ahita yiyahura

Wpfreeware Views:834 August 30, 2022 AMAKURU
Mu karere ka Kamonyi kuri iki cyumweru taliki 28 Kamena 2022,umugabo witwa Nsabimana Didace yimanitse mu mugozi mu gikoni nyuma yo kwica umugore we witwaga Uwingabiye Brigite amukubise ifuni mu mutwe aho yasize yanditse urwandiko ko intandaro ya byose ari umugabo witwa Misago urinda umutekano kuri SACCO waryamanaga n'umugore we. Ku isaha ya saasita z'amanywa kuri uyu wa mbere nibwo inshuti, imiryango n'abaturanyi batangiye gusezera ku mirambo ya banyakwigenera bashyinguriwe hamwe. KABANDA Merchior uyobora isibo yitwa Twiyubake yari ituyemo ba nyakwigendera bombi ni mu mudugudu wa Gatwa akagali ka Kazirabondi umurenge wa Ngamba yatangaje ko n'ubundi aba bombi bari baragerageje kubunga bikananirana yewe ngo no kuwa gatandatu nyuma y'umuganda yiriwe mu rugo rwabo bifata ubusa. Akomeza avuga ko yagerageje kubumvikanisha biranga abasaba kujya kureba inshuti z'umuryango nazo zibasaba kugana inkiko zikaba zabatandukanya agiye kwaka raporo mu buyobozi buba burije bamubwira kugaruka mu gitondo ari nabwo yaje kubyuka agasanga aba bombi bapfuye. Intandaro yo kugirango uyu mugabo yivugane umugore we,nawe yiyahure ni uwitwa Misago ngo kuko bigaragara mu ibaruwa yasize yanditse. Bamwe mu baturanyi barimo Nyirasenge wa Brigite Uwingabiye bavuga ko atoroheraga Didace ndetse ngo hari ubwo yamubwiraga ko agiye kurara mu cyumba cy'amasengesho akajya kwirebera Misago warindaga umutekano kuri Sacco ya Ngamba cyangwa se akamubwira ko agiye kugemura kwa muganga agateka neza akabishyira Misago ari nawe wabaye intandaro yo gutandukana kwabo ndetse ngo umugore yari yaratwaye abana babo bose kwa nyina barimo n'umukuru uri mu kigero cy'imyaka20 Nsabimana Didace yasize yanditse urwandiko aho yavuzemo ko ngo urugo rwe rushenywe na Misago wahise aburirwa irengero. Aba bose bakaba bashyinguwe mu mva imwe nubwo bari mu isanduku zitandukanye.

IZINDI NKURU