Rusizi:Abantu 3 bafatanywe ibiro 22 by�urumogi baruhishe muri Sima bari batwaye

Wpfreeware Views:58 August 30, 2022 AMAKURU
Polisi y� u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro RPU mu Karere ka Rusizi ryafashe abantu batatu kuri iki cyumweru, tariki ya 28, batwaye urumogi ibiro 22 mu modoka. Abafashwe ni uwitwa Rusungu Maula wari utwaye imodoka, ari kumwe n�abanyarwanda babiri, aribo Niyonkuru Bonaventure na Ntegerejimana Zebron. Chief Inspector of Police CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n�abaturage mu Ntara y�Iburengerazuba yavuze ko bose uko ari batatu bafatanywe urumogi baruhishe mu mifuka ya sima, bakaba barafatiwe mu Mudugudu wa Birogo, Akagali ka Gahinga, Umurenge wa Mururu. Yavuze ko Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru ko hari imodoka itwaye imifuka ya sima ariko harimo umufuka bahishemo urimo urumogi, Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi-Nyamasheke mu Mudugudu wa Birogo, imodoka ihageze barayihagarika basatse basanga itwaye sima ariko harimo imifuka ibiri umwe urimo imyenda ya caguwa n�undi mufuka urimo ibiro 22 by�urumogi, bahita bafatwa barafungwa. Yongeyeho ko bakimara gufatwa Umushoferi Rusungu n�umufasha mu kazi Niyonkuru bavuze ko urumogi ari urwa Ntegerejiamana bari batwaye mu modoka baturukanye mu Kagali ka Kamurehe,mu Murenge wa Gashonga afite imifuka ibiri ariko batari bazi ko afitemo urumogi. Aba bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw�ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko. CIP Rukundo yashimye uruhare rw�abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, anihanangiriza abantu bose bijandika mu bikorwa byo gutwara ibiyobyabwenge kubireka kuko ingamba zo kubafata zakajijwe, kandi ko ufashwe ahabwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa igihe kirekire.

IZINDI NKURU