Gasabo:Umupangayi yishe nyirinzu amukubise turunevisi mu mutwe

Wpfreeware Views:429 August 30, 2022 AMAKURU
Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagali ka Gasharu,Umupangayi witwa Ndagijimana Felicien yakubise turunevisi Karangwa warusanzwe ari nyirurugo mu mutwe ahita yitaba Imana.Ibi bikaba byarabayemu ma saha ya saa tanu z'ijoro ku cyumweru taliki 28 Kanama 2022. Bamwe mu bana ba Nyakwigendera babwiye BTN TV ko ubwo uyu mupangayi yaratashye yasinze yaje asakuza cyane,bituma Nyirurugo ajya kureba ibibaye.Ubwo yahageraga uyu mupangayi yamukubise turunevisi mu mutwe agwa hasi ashiramo umwuka ataratabarwa. Ubwo byari bimaze kuba abandi bapangayi ndetse n'umugore wa Nyakwigendera bihutiye gutabara bahagera basanga umusaza ari kuva amaraso menshi mu mutwe! Uyu mupangayi bivugwa ko yarasanzwe atishimiye uburyo bahoraga bamubuza gukubita uwari umugore we nawe wamutaye akiza amagara ye.Uyu musaza wakubiswe turunevisi imbangukiragutabara yahageze isanga yashizemo umwuka. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma ,mu gihe umupangayi Ndagijimana we yajyanywe n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha.

IZINDI NKURU