Nyagatare:Polisi yafashe umucuruzi winjiza amasashe atemewe mu Rwanda

Wpfreeware Views:59 August 31, 2022 AMAKURU
Polisi y�u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yafashe umucuruzi afite amasashe amakarito 110 arimo amasashe ibihumbi 22 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, yafashwe ubwo yari amaze kuyinjiza mu gihugu ayakuye mu gihugu cya Uganda. Aya masashe yafashwe kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Kanama, afatanwa uwitwa Mukeshimana Angelique, afatirwa mu Mudugudu wa Gikukuru, Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Karama. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y�Iburasirazuba, Superintendent of Police SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Mukeshimana yafashwe ageregeza kwinjiza mu gihugu amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ayakuye mu gihugu cy�abaturanyi. Yavuze ko Polisi yahawe amakuru n�umuturage ko Mukeshimana agiye kwinjiza amasashe atemewe ayakuye mu gihugu cya Uganda akoresheje inzira zitemewe za Panya ahitwa Mukoki. Polisi ihita itangira ibikorwa byo kumufata nibwo yafatirwaga mu Kagali ka Kabuga afite amasashe amakarito 110, ahita ajyanwa kuri Polisi. Mukeshimana akimara gufatwa yatangaje ko ayo masashe yaragiye kuyagurisha abacuruzi bo mu Murenge wa Ngarama ari naho yaje aturuka. SP Twizeyimana, yihanagirije abantu bose bakora ubucuruzi kwirinda gukoresha ibintu bitemewe cyane cyane ko amasashe yangiza ibidukikije. Yanabibukije ko iyo ukoresheje isashi ukayijugunya mu murima utongera kwera kuko ikumira amazi ntagere mu butaka. Yaboneyeho kwihanangiriza abantu bajya mu bihugu duturanye bakinjiza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda ko batazihanganira. SP Twizeyimana yasabye abaturarwanda bose kujya batanga amakuru kandi ku gihe, igihe babonye abantu bakora ibyaha, cyane cyane abantu binjiza magendu mu gihugu. Mukeshiamana n�ibyo yafatwanywe yashyikirijwe urwego rw�igihugu rw�ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.

IZINDI NKURU