Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw�u Bwongereza, Charles mu bazita Amazina abana b'ingagi

Wpfreeware Views:79 August 31, 2022 AMAKURU
Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw�u Bwongereza, Charles yashyizwe ku rutonde rw�abazita izina abana b�ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022. Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 n�Urwego rw�Igihugu rw�Iterambere, RDB binyuze muri gahunda ya Kwita Izina. Gusa ntihigeze hatangazwa niba Prince Charles azaba ahari imbonankubone cyangwa niba azita izina hakoreshejwe uburyo bw�ikoranabuhanga. Prince Charles yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yari yitabiriye Inama y�Abakuru b�Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM. Uretse igikomangoma Charles,biteganyijwe ko kandi rurangiranwa wakanyujijeho muri ruhago umunyacote d'ivoire Didier Drogba nawe aza kwitabira uyu muhango wo kwita izina.

IZINDI NKURU