Polisi yafashe abantu bane bari bafite urumogi bagendaga bagurisha abaturage

Wpfreeware Views:83 September 01, 2022 AMAKURU
Polisi y� u Rwanda yafashe abantu bane bafite ibiro 6 n�udupfunyika 317 by�urumogi mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe mu Turere twa Kicukiro na Bugesera. Abafashwe ni Niyigena Isaac, Ntakirutimana Benjamin, bafashwe ku wa mbere tariki ya 29 Kanama, bafatirwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Mbabe,Umudugudu wa Ngarama, bombi bafite udupfunyika 317 tw�urumogi. Abandi ni Ntegerejimana Etienne na Uwineza Alphonse, bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kanama, bafatirwa mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagali ka Kabukuba, Umudugudu wa Rushubi, bafite ibiro 6 by�urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y�Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Ntakirutimana na Uwineza bafatiwe mu cyuho bagiye kugurisha urumogi abakiriya babo. Yavuze ko polisi yahawe amakuru n�umuturage wo mu Mudugudu wa Rushubi ko abonye abantu babiri bafite igikapu kandi ko aketse ko hashobora kuba batwayemo urumogi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata nibwo basakaga igikapu bafite basangamo urumogi rupima ibiro bitandatu, bahise bafatwa barafungwa. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Niyigena na Ntakirutimana bafashwe bagurisha dupfunyika tw��urumogi mu Mudugudu wa Ngarama. Yavuze ko bari basanzwe bafite amakuru ko Ntakirutimana na Niyigena ari abacuruzi ba ruharwa b�urumogi. Ku wa mbere nibwo umuturage wo mu Mudugudu wa Ngarama yahamagaye Polisi avuga ko Ntakirutimana afite udupfunyika tw�urumogi mu mufuka w�umwenda yambaye, aherekejwe na Niyigena wari ufite anvelope irimo urumogi rwinshi bagendaga bagurisha. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata babasangana udupfunyika 317 tw�urumogi, barafatwa barafungwa. Bakimara gufatwa bavuze ko basanzwe bacuruza urumogi kandi ko bari bagiye kurugurisha abakiriya babo mu isoko ry�ahitwa mu Gahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Gako. SP Twizeyimana, yashimye uruhare rw�abaturage mu rugamba rwo guhashya abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge, anabasaba gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge.

IZINDI NKURU