Stade ya Huye yavuguruwe yanyuze bikomeye abaministiri

Wpfreeware Views:101 September 01, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo ari kumwe na Minisitiri w�Ibikorwa remezo basuye Stade Huye maze banyurwa no kuba u Rwanda rufite igikorwa remezo nkiki. Hashize amezi asaga ane imirimo yo kuvugurura Stade mpuzamahanga ya Huye itangiye kugira ngo ishyirwe ku gipimo cyo kwakira imikino mpuzamahanga. Bimwe mu byagombaga kuvugururwa harimo urwambariro rw�abakinnyi rujyanye n�igihe, gushyiramo intebe zegamirwa muri Stade yose, kubaka ahantu abantu bafatira ikawa n�ibindi binyobwa, ahakorerwa ikiganiro n�itangazamakuru n�ibindi. Ubwo Minisitiri wa Siporo n�uw'ibikorwa remezo basuraga Stade ya Huye banyuzwe cyane n�uburyo iyi Stade yavuguruwe, akaba ari na byo Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yagarutseho ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe kuba rufite Stade nkiyi iri ku rwego rushimishije.Ibi kandi bikaba byashimangiwe n'umuyobozi w'akarere ka Huye Sebutege Ange. Ku ikubitiro bitagenyijwe ko iyi stade mpuzamahanga ya Huye kuva ivuguruwe izakinirwaho umukino wayo wa mbere uzahuza u Rwanda na Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wo gushaka itike y'imikino y'abakina imbere mu gihugu CHAN. Igice cya mbere cyo kuvugurura iyi stade cyuzuye gutwaye miliyari icumi z� amafaranga y� u Rwanda zisize iyi stade ifite ubushobozi bwa kwakira abantu ibihumbi 7,900 bose bicaye neza.

IZINDI NKURU