Igikomangoma cy�Ubwongereza, Drogba, Sauti Sol, Mushikiwabo, Salma n�ibindi byamamare bise amazina abana b�Ingagi mu birori byitabiriwe na Jeannette Kagame

Wpfreeware Views:388 September 02, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 nibwo mu Kinigi mu karere ka Musanze habereye ibirori ngaruka mwaka byo kwita amazina abana b�Ingagi 20 bavutse. Ni ku nshuro ya 18 habaga ibi birori byo kwita amazina abana b�Ingagi, Umuyobozi w�Ishami ry�Ubukerarugendo mu kigo cy�Igihugu cy�Iterambere RDB, Michaella Rugwizangoga yavuze ko mu myaka 17 abana b�ingagi bagera kuri 352 aribo bamaze kwitwa amazina. Binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki, Guverinoma y�u Rwanda ishyira nibura 10% by�ayinjizwa na za Pariki mu mishinga iteza imbere abaturage aho kugeza ubu miliyari 7,9Frw yashowe mu mishinga yo guteza imbere abaturage baturiye za pariki zitandukanye. Rugwizangoga yashimiye Igikomangoma cy�Ubwongereza, Charles n�abandi bise amazina uyu munsi ndetse n�abandi bose bifatanyije n�u Rwanda muri ibi birori bikomeye mu bukerarugendo. Minisitiri w�Intebe, Dr Ngirente Edouard wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye ababyitabiriye baba Abanyarwanda ndetse n�abaturutse mu mpande zose z�Isi. Yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina abana b�ingagi ari uburyo bwo guha agaciro izi nyamanswa zifatiye runini ubukerarugendo bw�igihugu ariko akaba ari na kimwe mu bikorwa bya leta y�u Rwanda byo kubungabunga urusobe rw�ibinyabuzima. Dr Ngirente Edouard, yasabye abise amazina abana b�ingagi n�abashyitsi bifatanyije n�u Rwanda muri ibi birori kuzakomeza gukora ubuvugizi bugamije kurengera ibidukikije n�urusobe rw�ibinyabuzima muri rusange. Ibi birori kandi byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida Paul Kagame n�abandi banyacyubahiro batandukanye. Amazina yiswe abana b�Ingagi n�abayabise: ? Prince Charles yise �Ubwuzuzanye� ingagi yo mu muryango Muhoza ? Mukansanga Salima yise �Kwibohora� ingagi yo mu muryango Igisha ? Stewart Maginnis yise �Nyirindekwe� ingagi yo mu muryango Musilikali ? Naomi Schiff yise �Imbaduko� ingagi yo mu muryango Kureba ? Sir Ian Clark Wood yise �Ubusugire� ingagi yo mu muryango Pablo ? Itzhak Fisher yise �Intare� ingagi yo mu muryango Hirwa ? Dr Cindy Descalzi Pereira yise �Ubwitange� ingagi yo mu muryango Ntambara ? Thomas Milz yise �Ruragendwa� ingagi yo mu muryango Noheri ? Umuhanzi Youssou N�Dour yise �Ihuriro� ingagi yo mu muryango Amahoro ? Juan Pablo Sorin yise �Ikuzo� ingagi yo mu muryango Noheri ? Kaddu Kiwe Sebunya yise �Indatezuka� ingagi yo mu muryango Mutobo ? Mushikiwabo Louise yise �Turikumwe� ingagi yo mu muryango Ntambara ? Dr Evan Antin yise �Igicumbi� ingagi yo mu muryango Susa ? Neri Bukspan yise �Indangagaciro� Ingagi yo mu muryango Musilikali ? Laurene Powell Jobs yise �Muganga Mwiza� ingagi yo mu muryango Susa ? Dr Frank Ian Luntz yise �Baho� ingagi yo mu muryango Susa ? Uzo Aduba yise �Imararungu� ? Gilberto Silva yise �Impanda� ingagi yo mu muryango wa Susa ? Moses Turahirwa yise �Kwanda� ingagi ? Didier Drogba yise �Ishami� ? Sauti Sol bise �Kwisanga�

IZINDI NKURU