Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 nibwo mu Kinigi mu karere ka Musanze habereye ibirori ngaruka mwaka byo kwita amazina abana b�Ingagi 20 bavutse.
Ni ku nshuro ya 18 habaga ibi birori byo kwita amazina abana b�Ingagi, Umuyobozi w�Ishami ry�Ubukerarugendo mu kigo cy�Igihugu cy�Iterambere RDB, Michaella Rugwizangoga yavuze ko mu myaka 17 abana b�ingagi bagera kuri 352 aribo bamaze kwitwa amazina.
Binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki, Guverinoma y�u Rwanda ishyira nibura 10% by�ayinjizwa na za Pariki mu mishinga iteza imbere abaturage aho kugeza ubu miliyari 7,9Frw yashowe mu mishinga yo guteza imbere abaturage baturiye za pariki zitandukanye.
Rugwizangoga yashimiye Igikomangoma cy�Ubwongereza, Charles n�abandi bise amazina uyu munsi ndetse n�abandi bose bifatanyije n�u Rwanda muri ibi birori bikomeye mu bukerarugendo.
Minisitiri w�Intebe, Dr Ngirente Edouard wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye ababyitabiriye baba Abanyarwanda ndetse n�abaturutse mu mpande zose z�Isi.
Yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina abana b�ingagi ari uburyo bwo guha agaciro izi nyamanswa zifatiye runini ubukerarugendo bw�igihugu ariko akaba ari na kimwe mu bikorwa bya leta y�u Rwanda byo kubungabunga urusobe rw�ibinyabuzima.
Dr Ngirente Edouard, yasabye abise amazina abana b�ingagi n�abashyitsi bifatanyije n�u Rwanda muri ibi birori kuzakomeza gukora ubuvugizi bugamije kurengera ibidukikije n�urusobe rw�ibinyabuzima muri rusange.
Ibi birori kandi byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida Paul Kagame n�abandi banyacyubahiro batandukanye.
Amazina yiswe abana b�Ingagi n�abayabise:
? Prince Charles yise �Ubwuzuzanye� ingagi yo mu muryango Muhoza
? Mukansanga Salima yise �Kwibohora� ingagi yo mu muryango Igisha
? Stewart Maginnis yise �Nyirindekwe� ingagi yo mu muryango Musilikali
? Naomi Schiff yise �Imbaduko� ingagi yo mu muryango Kureba
? Sir Ian Clark Wood yise �Ubusugire� ingagi yo mu muryango Pablo
? Itzhak Fisher yise �Intare� ingagi yo mu muryango Hirwa
? Dr Cindy Descalzi Pereira yise �Ubwitange� ingagi yo mu muryango Ntambara
? Thomas Milz yise �Ruragendwa� ingagi yo mu muryango Noheri
? Umuhanzi Youssou N�Dour yise �Ihuriro� ingagi yo mu muryango Amahoro
? Juan Pablo Sorin yise �Ikuzo� ingagi yo mu muryango Noheri
? Kaddu Kiwe Sebunya yise �Indatezuka� ingagi yo mu muryango Mutobo
? Mushikiwabo Louise yise �Turikumwe� ingagi yo mu muryango Ntambara
? Dr Evan Antin yise �Igicumbi� ingagi yo mu muryango Susa
? Neri Bukspan yise �Indangagaciro� Ingagi yo mu muryango Musilikali
? Laurene Powell Jobs yise �Muganga Mwiza� ingagi yo mu muryango Susa
? Dr Frank Ian Luntz yise �Baho� ingagi yo mu muryango Susa
? Uzo Aduba yise �Imararungu�
? Gilberto Silva yise �Impanda� ingagi yo mu muryango wa Susa
? Moses Turahirwa yise �Kwanda� ingagi
? Didier Drogba yise �Ishami�
? Sauti Sol bise �Kwisanga�