Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n�abanya Kigali muri sports

Wpfreeware Views:141 September 04, 2022 AMAKURU
Mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022 abatuye umujyi wa Kigali babyukiye muri siporo rusange, umwihariko w�uyu munsi nuko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nabo bazitabiriye. Bimaze kuba umuco ko buri cyumweru cyambere cy�ukwezi n�icya gatatu, abatuye Kigali babyukira muri sports rusange izwi nka �CarFreeDay�. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye iyi sports kuri iki Cyumweru, hari kandi na bamwe mu banyamahanga bitabiriye umuhango wo Kwita Izina 2022 bakiri mu Rwanda. Abanya-Kenya bagize itsinda rya muzika rya Sauti Sol nabo ni bamwe mu bitabiriye iyi sports rusange bari mu Rwanda aho bitabiriye Kwita Izina, mu butumwabanyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bavuze ko bashimishijwe no kwitabira sports rusange �carfreeday� bakagendana n�umukuru w�igihugu. Bahise basaba ko n'iwabo muri Kenya bazagerageza gushyiraho sports rusange nk'iyi. Iyi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 iba inshuro imwe mu kwezi hagamijwe gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo. Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi.

IZINDI NKURU