Ngoma:Polisi yafashe umuturage ufite amafaranga menshi y'amahimbano

Wpfreeware Views:82 September 05, 2022 AMAKURU
Polisi y' u Rwanda mu Karere ka Ngoma, kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nzeri yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y'amahimbano mu karere ka Ngoma no mu turere duturanye nako. Yafatiwe mu Mudugudu w' Isovu, Akagali ka Gafunzo, Umurenge wa Sake, afite amafaranga ibihumbi 246 by'amafaranga y'amahimbano. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Mutabazi yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'umucuruzi wo mu Mudugudu wa Isovu amaze kwitegereza amafaranga yishyuwe abona ko ari amahimbano. Yavuze ko Polisi yahamagawe n'umucuruzi avuga ko hari umukiriya uguze ibisuguti yishyura inoti y'amafaranga 1000 ariko bigaragara ko ari amahimbano. Polisi yahise ihagera ifata Mutabazi, bamusatse bamusangana amafaranga ibihumbi 246 by'amafaranga y'amahimbano, agizwe n'inoti 88 z'igihumbi n'inoti 79 z'ibihumbi 2000, ariko yanga kugaragaza aho yayakuye. Yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Sake, ngo hakorwe iperereza. SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi watanze amakuru hakiri kare bigatuma uyu Mutabazi afatwa atarakwirakwiza ariya mafaranga mu baturage. Yasabye abacuruzi ndetse n'abaturage muri rusange kujya bagenzura amafaranga bahawe, anibutsa abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu, kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.

IZINDI NKURU