Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uri mu Rwanda

Wpfreeware Views:103 September 07, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022 nibwo Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Mnangagwa wa Zimbabwe. Perezida Mnangagwa ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama mpuzamahanga ku iterambere ry�ubuhinzi muri Afurika (AGRF) iri kubera i Kigali. Ibiganiro by�aba bakuru b�ibihugu byibanze ku kunoza ubuhahirane n�ubutwererane hagati y�ibihugu byombi ndetse n�uko ubucuruzi bukorwa hagati y�ibihugu bya Afurika bwarushaho gutezwa imbere. Inama y�ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry� Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 � 09 Nzeri 2022. Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama barimo Umunyamabanga Mukuru w�Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw�Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland. Uyu muyobozi watangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda aje kwitabira Inama ya AGRF, yaherukaga i Kigali muri Kamena uyu mwaka ubwo yari yitabiriye CHOGM.

IZINDI NKURU