Musanze:Yafatanwe amafaranga y'amiganano agiye kuyakwirakwiza mu baturage

Wpfreeware Views:78 July 14, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda mu karere ka Musanze, yafashe umwe mu bantu bacyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y'amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w'imyaka 19, wafatanywe ibihumbi 42 by'amafaranga y'amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money. Hagenimana yafatiwe mu Mudugudu wa Rugari, Umudugudu wa Kamwumba, mu Murenge wa Nyange, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya kinigi. Superintendent of Police Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo Hagenimana afatwe byaturutse ku mukozi wa Mobile money warebye neza ayo mafaranga akabona ari amahimbano, agahita ahamagara Polisi. Yavuze ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise igera ahabereye icyaha ifata Hagenimana, yemera ko amafaranga yari agiye guha umukozi wa Mobile money ngo amubikire ari amahimbano, ayo mafaranga yari agizwe n'inoti 8 za bitanu, n'inoti imwe ya bibiri. SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ibitekerezo n'ingeso byo guhimba amafaranga kubireka kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi ko bimunga n'ubukungu bw'igihugu. Yashimiye umukozi wa Mobile money watanze amakuru, aya mafaranga agafatwa ndetse n'uwayakwirakiwizaga mu baturage nawe agafatwa, asaba buri muntu wese kujya ashishoza ku mafaranga ahawe yabona ayashidikanyaho agahamagara Polisi ikamufasha. Hagenimana yashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.

IZINDI NKURU