Perezida Kagame yategetse ko amabendera y�u Rwanda y�ururutswa kugeza hagati mu kwunamira Umwamikazi Elisabeth II

Wpfreeware Views:169 September 09, 2022 AMAKURU
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022 amabendera y�u Rwanda n�irya Africa y�Iburasirazuba yururutswa akagezwa mu cyakabiri. Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022 ninwo Umwamikazi w�Ubwongereza Elisabeth II yatanze aguye mu ngoro ye y�ahitwa Balmoral muri Scotland. Mu itangazo ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022 ryashyizweho umukono na Minisitiri w�Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ryategetse ko amabendera yose y�u Rwanda na y�umuryango wa Africa y�Iburengerazuba yururtswa kugeza mu cya kabiri mu rwego rwo kwunamira Umwamikazi w�Ubwongereza watanze. Ibi biratangira kwubahirizwa guhera kuri uyu wa 9 Nzeri 2022 kugeza igihe azatabarizwa.

IZINDI NKURU