- Home
- AMAKURU
- MU RWANDA
Madamu Jeannette Kagame yatashye ubusitani bw�Urwibutso bwubatswe mu myaka 22
Kuri iki Cyumweru nibwo Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro Ubusitani bw�Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, hari hashize imyaka 22 abushyizeho ibuye ry�ifatizo.
Mu mwaka wa 2000 nibwo Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry�ifatizo kuri ubu busitani.
Bwatunganyijwe ku bufatanye bw�Umuryango wa IBUKA uharanira inyungu z�abacitse ku icumu ku nkunga ya Madamu Jeannette Kagame na Imbuto Foundation.
Umunyabugeni w�Umufaransa, Bruce Clarke niwe watanze igitekerezo cy�uko ubu busitani bwubakwa. Bugizwe n�ibice 15 by�ingenzi byose byerekana ubuzima Abatutsi babayeho mu 1994 ubwo bahigwaga.
Igice cya mbere cyibugize ni icyiswe �Ubusitani bw�Umunye�, kirimo amabuye ahagarariye abarenga miliyoni bishwe muri
Jenoside ndetse n�ubwoko bw�ibiti bumera mu butayu, buhagarariye ingabo zahoze ari iza RPA zitarebereye, zahagurutse zikarwanya Jenoside nubwo byari bikomeye.
Ikindi gice ni icyiswe �ubusitani butoshye�, kirimo ibiti ijana bihagarariye iminsi 100 Jenoside yamaze mbere yo guhagarikwa.
Ubu busitani bwashyizwemo amazi nk�ikimenyetso cy�Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi. Harimo ibiti bisanzwe bimera mu butayu, byerekana umuhate n�umurava by�ingabo zahoze ari iza RPA mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibiti by�umunyinya biri muri ubu busitani bigaragaza kudaheranwa no guhatana kw�Abanyarwanda.
Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko ubu busitani bubumbatiye amateka akomeye igihugu cyanyuzemo. Yavuze ko bwatekerejwe hashingiwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere byinshi, asaba ko ibikorwa nk�ibi bibumbatira amateka bikanafasha kwigisha abato bikwiye kubungwabungwa.