Umuyobozi w�ibitaro n�abakozi 3 ba RSSB batawe muri yombi, bakoreshaga inyandiko mpimbano bakanyereza amafaranga

Wpfreeware Views:95 September 12, 2022 AMAKURU
Umuyobozi mukuru w�Ibitaro bya Mibilizi n�abakozi batatu ba RSSB bashinzwe kugenzura inyemeza bwishyu ku bigo nderabuzima bya Mibirizi, Gihundwe na Nkaka batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano n�icyaha cyo kunyereza umutungo. Uyu muyobozi w�ibitaro witwa Dr Nzaramba Th�oneste, Nkulikiye Domitien usanzwe ari umukozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu bitaro bya Mibirizi, Bigirimana Placide akaba umukozi wa RSSB ku kigo nderabuzima cya Gihundwe na Nsengiyumva Emmanuel usanzwe ari umukozi wa RSSB ku kigo nderabuzima cya Nkaka. Ibyaha bakurikiranyweho babikoze hagati ya 2020-2022, bakaba bari bamaze kunyereza arenga miliyoni 30Frw. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye BTN TV ko ibi byaha byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga aho ibi bitaro biherereye. Mu bihe bitandukanye aba bagabo bagiye bakoresha inyandiko mpimbano zigaragaza ko bagiye mu butumwa bw�akazi kandi ntabwo bagiyemo ndetse no gukora inyemezabwishyu nyamara nta serivise z�ubuvuzi zatanzwe bagamije ko RSSB yishyura amafaranga menshi ibitaro, hanyuma bakayitwarira. Dr Murangira B Thierry yaboneyeho kwongera kwibutsa Abaturarwanda ko RIB iburira abantu bose cyane cyane abakozi mu nzego za Leta ko guhabwa amafaranga y�ubutumwa bw�akazi kandi utabugiyemo warangiza ugasinyisha nk�aho wabugiyemo ari icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Kimwe n �abayobozi basinyisha abaturage ko babahaye amafaranga nyamara batayabahaye, abibutsa ko ibyo byose bigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse bishobora kuvamo kunyereza umutungo. Yongeyeho ko iperereza rizakomeza mu bitaro hose ndetse no bigo nderabuzima. Ingingo ya 276 y�itegeko riteganya ibyaha n�ibihano rusange mu Rwanda, iteganya ko uwahamijwe icyaha cyo guhimba inyandiko asanzwe ari umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n�undi ushizwe umurimo w�Igihugu, ahabwa igihano kitari munsi y�imyaka irindwi y�igifungo ariko kitarenze imyaka 10. Iri tegeko kandi rigena ko uwahamwe n�iki cyaha atanga amafaranga y�u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Icyaha cyo kunyereza umutungo cyo gihanwa n�ingingo ya 10 y�itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y�imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, agacibwa n�amafaranga y�u Rwanda yikubye inshuri eshatu kugeza kuri eshanu z�agaciro k�umutungo yanyereje.

IZINDI NKURU