Perezida Kagame yageze muri Kenya yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya w�iki gihugu William Ruto

Wpfreeware Views:199 September 12, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022 nibwo biteganyijwe ko William Ruto arahirira kuyobora igihugu cya Kenya. Perezida w�u Rwanda Paul Kagame yamaze kugera muri iki gihugu nk�umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango. Amakuru yatangajwe n�ibiro by�umukuru w�igihugu, Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022. Akigera muri uyu mujyi yagiranye ibiganiro na William Ruto ugiye kurahirira kuyobora iki gihugu. Mu butumwa William Ruto yanditse kuri twitter yavuze ko umubano w�u Rwanda na Kenya umaze igihe kandi udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by�ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z�ibihugu byombi n�ubutwererane bifitanye mu bijyanye n�ubukungu n�umutekano. Ruto yashimangiye ko ku butegetsi bwe azaharanira kwagura ubu butwererane n�inyungu z�abaturage b�u Rwanda na Kenya. Umuhango wo kurahira kwa Ruto uzabera uri Stade yitiriwe �Moi International Sports Centre� mu mujyi wa Nairobi.

IZINDI NKURU